Our Blog

MINISTER OF YOUTH AND ICT VISIT CHARIS UAS

  • Date: 28 February 2017

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert kuri uyu wa Gatatu yasuye Ikigo CharisUAS, gikorerwamo indege nto zitagendwamo n’abantu(drones),aho yasobanuriwe byinshi ku miterere yazo ndetse anerekwa uburyo zitwarwa.

Ikigo CharisUAS (Charis Unmanned Aerial Solutions) kimaze imyaka igera kuri ibiri gikorera Drones mu Rwanda, cyashinzwe n’Umunyarwanda, Eric Rutayisire afatanyije na mugenzi we Teddy Segore ari na we uzitwara.

Umuyobozi mukuru wa CharisUAS, Eric Rutayisire yavuze ko batangiriye kuri drone imwe mu 2014 ariko ubu bamaze kugira eshanu.Bakorera i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ati” Drones zacu tuzikoresha mu bintu byo kugenzura umusaruro w’ubuhinzi, gukora amakarita agendana n’ubutaka no gukurikirana niba inyubako ziri kubakwa hagendewe ku gishushanyo mbonera.”

Rutayisire yakomeje asobanura ko izi drones zose ari bo bagiye bazikorera, nyuma yo kugura ibikoresho bitandukanye hirya no hino bitewe n’icyo bifuza kuzayikoresha.

Yagaragaje ko ariko nubwo bamaze gutera intambwe ishimishije aho batangiye kubona abakiliya batandukanye haba mu by’ubuhinzi, gukora amakarita, gufotora inyubako, hakiri imbogamizi yo kuba inzego za leta zitarumva neza akamaro k’ibyo bakora.

Nyuma yo gusura CharisUAS, Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu bigaragara ibyo Rutayisire na bagenzi be bakora babikunze kandi babyumva neza kuko ari ibintu bize.
Ati” N’ibintu bakora nk’ubushabitsi, ntabwo ari ibintu bakora bishimisha cyangwa bakina. Bari mu rwego rw’ubukungu rugitangira ariko ruzakura; urwego rujyanye n’icyerekezo igihugu cyacu kiganamo.”

Yakomeje avuga kandi kuba hari inzego za leta zitarasobanukirwa n’ibijyanye no kwitaba ikoranabuhanga rya drones mu kazi atari igitangaza kuko aribwo bigitangira, imbaraga zikaba zigomba gushyirwa mu kubibasobanurira neza.

Nsengimana kandi yibukije abakora muri CharisUAS ko nubwo aribo ba mbere bakwiye kumenya ko ataribo banyuma; bityo amahirwe bafite bazayabyaze umusaruro ku buryo abazaza nyuma yabo bazasanga baramaze kugira intambwe batera.

Ubuyobozi bwa CharisUAS buvuga ko nyuma yo kuba ari bo bafite umunyarwanda wa mbere utwara drones nk’umwuga, bateganya gushyiraho ikigo kinini no guha amahugurwa abandi benshi kugira ngo umubare w’ababasha kuzitwara wiyongere.